Rekangushime Lyrics
Mana simfite uko nabivuga
Mana simfite amagambo menshi
Gusa Mana nciye bugufi ndirimba ishimwe ryawe
Gusa Mana nciye bugufi ndirimba ishimwe ryawe
Mana waranyiretse
Mana wankuye kure
Iyo ataba wowe mba narapfuye
Mwami ndagushimye
Iyo ataba wowe mba narapfuye
Mwami ndagushimye
Nzamuye amaboko hejuru
Ndambuye ibiganza byange
Mbumbuye umunwa wange ngushima
Kuko ibyo wakoze
Birarenze birahebuje
Mana reka ngushime
Birarenze birahebuje
Mana reka ngushime
Mana Iyo mbyibutse birandenga
Ukuntu umwanzi yampize amanywa
N'ijoro, akampigisha uruhindu n'itara nijoro
Wambereye ihema rinkingira umwanzi
Warandinze ubu ndi muzima
Mana reka ngushime
Nzamuye amaboko hejuru
Ndambuye ibiganza byange
Mbumbuye umunwa wange ngushima kuko ibyo wakoze birarenze birahebuje
Mana reka ngushime
Birarenze birahebuje
Mana reka ngushime
N'utarabona yarumvise
N'utarumva azaruha yumve
Utazi imirimo yawe azaruha ayimenye
Kuko twese dufite amashimwe
Mana twese waraturinze
Benshi waturinze gupfa tuvuka kandi ntitwaribihangange byo kudapfira munda
Mana reka tugushime
Nzamuye amaboko hejuru
Ndambuye ibiganza byange
Mbumbuye umunwa wange ngushima
Kuko ibyo wakoze
Birarenze birahebuje
Mana reka ngushime
Birarenze birahebuje
Mana reka ngushime.
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2024
Album : (Single)
Added By : Henry
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE