Guitar Lyrics
Yirengagije ubwiza bwe
Nuko ankunda ntacyo mfite
Ariko burimunsi bikanga
Abakire bino bamunjyanye
Kuko ubwiza bwe burenze
Byanteraga impagarara
Ariko nkamuririmbira wee
Akansekera bikampumuriza
None umunsi naguze gitari
Niteguye kumucurangira
Nibwo nasanze yigendeye
Nibwo nasanze bamujyanye
[CHOURUS]:
Gitari yanjye,Gitari yanjye
Gitari yanjye
Mbese mbese wankiza
Aka gahinda
Gitari yanjye,gitari yanjye
Gitari yanjye
mbese mbese wamara iri rungu
Rangurura gitari yanjye
Ahari wowe ya kumva
Rangurura gitari yanjye
Umbwirire ko asize ndyembye
Dore niwe wanezezaga(niwe)
Ngahimbarwa nkaririmba(nkaririmba)
Adahari n’inganzo ntayo
N’ijwi ntiryarangurura
None umunsi naguze gitari,yambwiraga ko ayikunda
Niteguye kumucurangira,uturirimbo tw’urukundo
Nibwo nasanze yigendeye, ooohh
Nibwo nasanze bamujyanye
[CHOURUS]:
Gitari yanjye,Gitari yanjye
Gitari yanjye
Mbese mbese wankiza
Aka gahinda
Gitari yanjye,gitari yanjye
Gitari yanjye
Mbese mbese wamara iri rungu
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2020
Album : Guitar (Single)
Added By : Doddy Uwihirwe
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE