Home Search Countries Albums

Duharanire Kuba Intwari

DANNY VUMBI

Duharanire Kuba Intwari Lyrics


[VERSE 1]
Kuva kera na kare intwari twazivuze ibigwi
Twazivuze imyato tuzitura impakanizi
Zambitswe imidende zambikwa impotore
Zicanirwa uruti kuko zari inyemazi
Umuco w’ubutwari ni umurage mu Rwagasabo
Ni uruhererekane rudasiga n’ubuvivi
Umuco w’ubugwari hano mu Rwanda
Wimwe icumbi
Abakibyiruka dufate urugero ku izo ntwari
U Rwanda rwacu ruhore rwemye!
Tubiharanireee eeeee eeeee eeeee eeeee

Intwari igira umutima ukomeye
Ntikangwa n’amananiza
Eeeeee umutima ukomeye ntikanga n’amananiza
Intwari irangwa no kugira ubushishozi
igakunda igihugu
Eeeee igira ubushishozi igakunda igihugu
Ubupfura n’ubumuntu gutanga urugero
Ni byo intwari iharanira
Eeeeee gutanga urugero ni byo intwari iharanira

[VERSE 2]
Intwari z’ikubitiro zikwiye Uruti
Imanzi zarwanye inkundura ikaze
Zigasiga ubuzima kugirango tube bazima
Ubwo ni ubwitange niwo muco w’ubutwari
Imena iyinga Imanzi ikaba n’inkwakuzi
Nyir’Umurinzi w’Inyamibwa avugwa ibigwi
Arangwa n’ubumwe bwa Gakondo mwene Gihanga
Burya kuba Ingenzi iteka biraharanirwa
Ukagirira akamaro nyako
Igihugu cyawe
Tubiharanireee eeeee eeeee eeeee

Intwari nyakuri usanga irangwa n’ukuri
No kwitanga bikomeye
Eeeeeee irangwa n’ukuri no kwitanga bikomeye
Intwari irangwa no gukora umurimo unoze
Ndetse ikaba indashyikirwa,
Eeeeee umurimo unoze ndetse ikaba indashyikirwa
Intwari iharanira ubumwe bwa gakondo
Bikayiha ubwamamare
Eeeeee iharanira ubumwe bikayiha ubwamamare

[VERSE 3]
Kuva uyu mwanya ushobora kubiharanira
Ntugakomwe mu nkokora n’amakozere
Ntukabe umuriracumu ku irasaniro
No mu bukambwe urakukuze ariko ube intwari
Tera ikirenge mu cy’intwari ubu turirimba
Kazanya kotana n’iyo wasiga ubuzima bwawe
Wowe ukibyiruka fatira urugero ku rw’intwari
Burya ubutwari niko gaciro k’Abanyarwanda
Urabe umurage tuwugire umuco bene Gihanga
Tubiharanire eeee eeee eeeee

Intwari igira umutima ukomeye
Ntikangwa n’amananiza
Eeeeee umutima ukomeye ntikanga n’amananiza
Intwari irangwa no kugira ubushishozi
igakunda igihugu
Eeeee igira ubushishozi igakunda igihugu
Ubupfura n’ubumuntu gutanga urugero
Ni byo intwari iharanira
Eeeeee gutanga urugero ni byo intwari iharanira

Intwari nyakuri usanga irangwa n’ukuri
No kwitanga bikomeye
Eeeeeee irangwa n’ukuri no kwitanga bikomeye
Intwari irangwa no gukora umurimo unoze
Ndetse ikaba indashyikirwa
Eeeeee umurimo unoze ndetse ikaba indashyikirwa
Intwari iharanira ubumwe bwa gakondo
Bikayiha ubwamamare
Eeeeee iharanira ubumwe bikayiha ubwamamare

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2020


Album : +250music (Album)


Added By : Florent Joy

SEE ALSO

AUTHOR

DANNY VUMBI

Rwanda

Danny Vumbi is a musician, songwriter, singer and performer from Rwanda. ...

YOU MAY ALSO LIKE