Home Search Countries Albums

Niyeguriye Nyagasani

CATHOLIC ALL STARS Feat. MANI MARTIN

Niyeguriye Nyagasani Lyrics

Niyeguriye Nyagasani nitabye ijwi rye (niyeguriyee)

Niyeguriye Nyagasani nitabye ijwi rye
Ubutumwa ampa nzabusohoza
Iteka mwemerere amfate ukuboko
Iteka mwemerere amfate ukuboko

Nzibanira nawe Mana y’urukundo
Wowe umpa gutsinda
Wowe umpa imbaraga aho nyuze hose
Nkakubera umuhamya
Ntusubiza inyuma abakwemera
Ntusubiza inyuma abagusanga
Nanjye ndaje nanjye ndaje

Niyeguriye Nyagasani nitabye ijwi rye
Ubutumwa ampa nzabusohoza
Iteka mwemerere amfate ukuboko
Iteka mwemerere amfate ukuboko

Koko warankunze wampaye kumenya
Ko uri Imana nyakuri
Komeza umbe hafi nkwamamaze hose
Mu mvugo no mu ngiro
Ntusubiza inyuma abakwemera
Ntusubiza inyuma abagusanga
Nanjye ndaje nanjye ndaje

Niyeguriye Nyagasani nitabye ijwi rye
Ubutumwa ampa nzabusohoza
Iteka mwemerere amfate ukuboko
Iteka mwemerere amfate ukuboko

Uhoraho Mana wantwaye umutima
Mubyo umbwira byose
Nibyo unsaba byose n’inyigisho zawe
N’inzira y’umukiro
Ntusubiza inyuma abakwemera
Ntusubiza inyuma abagusanga
Nanjye ndaje nanjye ndaje

Niyeguriye Nyagasani nitabye ijwi rye
Ubutumwa ampa nzabusohoza
Iteka mwemerere amfate ukuboko
Iteka mwemerere amfate ukuboko

Ubukristo nyabwo koko n’urugamba
Rudusaba intwaro
Nzagumana nawe ngabo y’ubuzima
Ndakwihaye wese
Ntusubiza inyuma abakwemera
Ntusubiza inyuma abagusanga
Nanjye ndaje nanjye ndaje

Niyeguriye Nyagasani nitabye ijwi rye
Ubutumwa ampa nzabusohoza
Iteka mwemerere amfate ukuboko
Iteka mwemerere amfate ukuboko

Nzakurata mwami nzaririmba ubuntu
Ungirira iteka
Nzamamaza hose ubutumwa uzampa
Nzakubera umuhamya
Ntusubiza inyuma abakwemera
Ntusubiza inyuma abagusanga
Nanjye ndaje nanjye ndaje

Niyeguriye Nyagasani nitabye ijwi rye
Ubutumwa ampa nzabusohoza
Iteka mwemerere amfate ukuboko
Iteka mwemerere amfate ukuboko

Sinzagira ubwoba ndi kumwe n’Imana
Rutare negamira
Mumakuba yose niyo izanyobora
Niyo nkesha ubukiro
Ntusubiza inyuma abakwemera
Ntusubiza inyuma abagusanga
Nanjye ndaje nanjye ndaje

Niyeguriye Nyagasani nitabye ijwi rye
Ubutumwa ampa nzabusohoza
Iteka mwemerere amfate ukuboko
Iteka mwemerere amfate ukuboko

Nzajya nterwa ishema no kuvuga hose
Ko namenye Imana
Nzaharanira kuba umunyu w’isi
N’urumuri rw’isi
Ntusubiza inyuma abakwemera
Ntusubiza inyuma abagusanga
Nanjye ndaje nanjye ndaje

Niyeguriye Nyagasani nitabye ijwi rye
Ubutumwa ampa nzabusohoza
Iteka mwemerere amfate ukuboko
Iteka mwemerere amfate ukuboko

Niyeguriye Nyagasani nitabye ijwi rye
Ubutumwa ampa nzabusohoza
Iteka mwemerere amfate ukuboko
Iteka mwemerere amfate ukuboko

Universal records

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2021


Album : Niyeguriye Nyagasani (Single)


Added By : Florent Joy

SEE ALSO

AUTHOR

CATHOLIC ALL STARS

Rwanda

...

YOU MAY ALSO LIKE