Mfite Ibyiringiro Lyrics

Mfit'ibyiringiro byo kuzambikw'umubir'udapfa
Mfit'ibyiringiro byo kuzazamurwa mw'ijuru
Mfit'ibyiringiro byo kuzibanira n'imana
Ubuzira herezo ndi kumwe n'abamarayika
Ibyanditswe byera,ijambo ry'Imana
Ritubwira ko yes'amaze kuzuka
Yasubiye mw'ijuru gutegurira
Abamwizera Bose aho bazaba
Bahimbaza banaramy'Imana
Iteka ryose kuko nta rupfu ruzabayo
Mfit'ibyiringiro byo kuzambikw'umubir'udapfa
Mfit'ibyiringiro byo kuzazamurwa mw'ijuru
Mfit'ibyiringiro byo kuzibanira n'imana
Ubuzira herezo ndi kumwe n'abamarayika
Maze kumeny'ibyo numvise mbikunze cyane
Bintera gusab'Imana kunyobora muriyo nzira
No kump'imbaraga zo kubimenyesh'abandi
Kuko nta byiza nabonye byahwana nabyo
Kandi ntan'ahantu hano kwisi harush'iryo jur'ubwiza
Abifuza kuzajyayo dukor'ibyo gukiranuka
Imana ntibeshya nk'abantu amasezerano yaduhay'izayasohoza
Mfit'ibyiringiro byo kuzambikw'umubir'udapfa
Mfit'ibyiringiro byo kuzazamurwa mw'ijuru
Mfit'ibyiringiro byo kuzibanira n'imana
Ubuzira herezo ndi kumwe n'abamarayika
Abapfuye bizeye Yesu bazumv'ijwi ry'impanda bazuke
Abazaba bakiriho nabo bazahita bahindurwa
Twese hamwe ubwo duhabw'imibiri mishya
Tuzasa neza na yes'umwami wacu
Mur'ako kanya atujyane mw'ijuru
Abanze kumwizera Bose bo
Bazasigara mw'isi bashya barira
Ntawe bazaba bafite wo kubakiza
Kuko bahisemo kurimbuka
Mfit'ibyiringiro byo kuzambikw'umubir'udapfa
Mfit'ibyiringiro byo kuzazamurwa mw'ijuru
Mfit'ibyiringiro byo kuzibanira n'imana
Ubuzira herezo ndi kumwe n'abamarayika
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2023
Album : Mfite Ibyiringiro (Single)
Added By : Byiringiro Zachée
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE