Yiwe Lyrics
Madebeats on the beat
Najyaga numva ubivuga nkagirango urikinira
Nabaga ntaramenya neza niba uvuga ukuri
Struggles wanyuragamo nazo nabaga nzibona
Amarira wahoranaga menye icyo asobanuye
Nubu iyo mbyibutse nshaka kwirenganya
Nishyize mu mwanya wawe nsanga warababaye
Nubu iyo mbyibutse nshaka kwirenganya
Nishyize mu mwanya wawe nsanga warababaye
Yiwe yiwe sorry sinakwangaga love
Yiwe yiwe ubu nibwo mbimenye
Yiwe yiwe harubwo biba ari ngombwa
Yiwe yiwe gusa uy’umunsi ndemeye
(Sorry sinakwangaga love
Ubu nibwo mbimenye
Harubwo biba ari ngombwa
Gusa uy’umunsi ndemeye)
Nibuka umpamagara ngahita nihisha
Inshuti zigaceceka nanjye nkisekera
Byakoraga ku mitima yababibonaga
Akababaro nagushyizemo karenze urugero
Wabaga ubabaye njyewe nikinira
Ngusabye imbabazi ntabwo bizongera
Ingufu wakoresheje ntizapfuye ubusa
Nkuhaye isezerano ngwino dukundane
Yiwe yiwe sorry sinakwangaga love
Yiwe yiwe ubu nibwo mbimenye
Yiwe yiwe harubwo biba ari ngombwa
Yiwe yiwe gusa uy’umunsi ndemeye
(Sorry sinakwangaga love
Ubu nibwo mbimenye
Harubwo biba ari ngombwa
Gusa uy’umunsi ndemeye)
Yiwee
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2021
Album : Yiwe (Single)
Added By : Florent Joy
SEE ALSO
AUTHOR
BWIZA
Rwanda
Bwiza Emerance (born 09 August 1999) best known for her stage name Bwiza, is A Rwandan Musician, Son ...
YOU MAY ALSO LIKE