Home Search Countries Albums

Nyigisha Lyrics


Nyigisha gutanga ibitekerezo byanjye
Unigishe no kubaha ibyabandi
Nyigisha kuba inshuti nziza ariko
Unyigishe no kutivanga mu byabandi
Ngira umuntu ariko umpe n’ubumuntu

Nyigisha gushima nta buryarya
Unyigishe kugaya ntakomeretsa
Nyigisha kwishimira intsinzi y’abandi
 Nyigisha kubigiraho undinde ishyari
Ngira umuntu ariko umpe n’ubumuntu

Nyigisha kuvuga nziga unyigishe no kuganira
 Nyigisha kwirinda ibiganiro by’ubupfapfa
Ariko unyigishe no kujya impaka zubaka
Ngira umuntu ariko umpe n’ubumuntu

Nyigisha kubaha buri wese
Ariko unyigishe no kutigira agatebo
Nyigisha kugira impuhwe
Ariko undinde zimwe zitiza urugi
Ngira umuntu ariko umpe n’ubumuntu

Nyigisha gukira no gukinga
Ariko unyigishe gukingura umutima
Nyigisha  kugira amakenga
Ariko unyigishe no kugira icyizere
Ngira umuntu ariko umpe n’ubumuntu

Nyigisha gukora ntategereje gushima
Kandi ntishimwa sinzishyire hejuru
Nyigisha kugira neza nubwo
Ineza yanjye ntayisanga imbere
Ngira umuntu ariko umpe n’ubumuntu

Nyigisha kubana n’abantu neza
Nzasige inkuru nziza umusozi
Nyigisha kubana n’abantu neza
Maze nzasige inkuru nziza imusozi
Ngira umuntu ariko umpe n’ubumuntu
Ngira umuntu
Ariko umpe n’ubumuntu

 

 

 

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2020


Album : NYIGISHA


Added By : Afrika Lyrics

SEE ALSO

AUTHOR

BUTERA KNOWLESS

Rwanda

Knowles is a Rwandan singer. Her stage name is taken from American R&B vocalist Beyoncé K ...

YOU MAY ALSO LIKE