Home Search Countries Albums
Read en Translation

Umukono Lyrics


Uru rwo rudutashye rutuye mu mutima
Jye nshyizeho umukono
Ben B the Brave
Fata umukono
Bindi ku mutima
Say Ben B


Sinkwijeje inka nta n’ihene ngira
Sinaguza n’ideni ntazishyura
Icyo nzi nzagukunda uko nshoboye
Nzakubera imfura mu bikomeye
Nzagutaka udutako dutoshye
Nzakugenera urushyushye ruryoshe
Tuzabana ntagutana
Tuzabyarana turere abana
Uzaze shenge ube umutima w’urugo
Nk’umurinzi ngutake mu bisigo
Uzatsitara ntege amaboko ungwemo
Ntashidikanya niwowe nahisemo
Uzaze uture aho waterekewe intebe
Hazira irungu utazambura ngo wihebe
Ngwino hano nkwisabire isano
Si ino nk’ino mu mutima niho tuzigumaniramo
Jye nshyizeho umukono

 

Uru rwo rudutashye rutuye mu mutima

Turusigasire turukomeze Yeee Ooooh yeee
Fata UMUKONO umukono UMUKONO
Fata UMUKONO Oh Babeee
Nkwikundire Bose babibone
Nkwikundire Ooh babee


Nteruza iri tafari ndarishyiraho
Shyiraho akondo umwiko ndawukubaho
Icyo nzi ruzuzura rumeneke
Duceceke twibuke maze duseke
Duce imirongo igorotse iteganye
Imwe idahura ngo ubone yafatanye
Umwe tuwujyemo undi tuwushyiremo
Ibidutanya wenda bizapfiremo
Emotions nterwa n’iyo vision
Ngira iyo mbonye isura yanga umugayo
Niyo ituma menya icyo nakumenyeye
Nkibaza impamvu mpora numva ngukumbuye
Nkamenya impamvu imyenda yose ikubereye
Waza kunsura nkabona utakererewe
Ngwino hano nkwisabire isano
Si ino nk’ino mu mutima niho tuzigumaniramo
Jye nshyizeho umukono


Uru rwo rudutashye rutuye mu mutima
Turusigasire turukomeze Yeee Ooooh yeee
Fata UMUKONO umukono UMUKONO
Fata UMUKONO Oh Babeee
Nkwikundire Bose babibone
Nkwikundire Ooh babee


Mwari w’uburanga budasanzwe
Gitego mu rungano ubu urarinzwe
Si imitoma y’abasore b’ubu
Ni urunkirigita rukundishaho umubu
Rutuma nkwibuka ngashaka kukubona
Rutuma nubaka ngashaka kukuzana
Ngo uze umbere urubavu rumwe rw’ibumoso
Unyuzuze nkuzuze maze nkubere igihozo
Kuko nakubonye yuko uri ikizungerezi
Byatumye agato gakura mpinduka inkwakuzi
Ntuzahemuke nanjye sinzahemuka
Mfata ukuboko unkomeze ntituzamanuka
BEN niko akunda ntabyo guhubuka
Ibitakurimo icyiza urabireka
Ngwino hano nkwisabire isano
Si ino nk’ino mu mutima niho tuzigumaniramo
Jye nshyizeho umukono.


Uru rwo rudutashye rutuye mu mutima
Turusigasire turukomeze Yeee Ooooh yeee
Fata UMUKONO umukono UMUKONO
Fata UMUKONO Oh Babeee
Nkwikundire Bose babibone
Nkwikundire Ooh babee

Fata UMUKONO umukono UMUKONO
Fata UMUKONO Oh Babeee
Nkwikundire Bose babibone
Nkwikundire Ooh babee


Nzi neza ko nguha bicye mubwo ukwiriye
Gusa ntacyo nabona nguha kingana n’urukundo unkunda
Ben B

 

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2015


Album : Umukono (Single)


Added By : Benjamin Byiringiro

SEE ALSO

AUTHOR

BEN B THE BRAVE

Rwanda

BEN B THE BRAVE is a Rwandan rapper, Singer/ songwritter & Lyricist. ...

YOU MAY ALSO LIKE