Umugisha Lyrics
Umwiza wamugaje imboni zabamureba aah
Uwagutaka oya ntiyabona aho ahera yeah
Nkikubona wanteye amarira yibyishimo oh
Mugituza cyawe mpabona ubuturo oh
Maze umbera isoko y'urukundo runtembamo oh
Maze umbera isoko y'urukundo runtembamo oh
Hora ihorere Mama ah
Ntacyo uzabura mpari ih
Kuko wambereye eeh
Byose nari nkeneye eh
Hora ihorere Mama ah
Ntacyo uzabura mpari ih
Kuko wambereye eh
Umugisha
Sinasibaga kwitotombera ah
Kakanyafu kawe eh
Ubu niko kanjyize umugabo ndiwe eh
Ohh Mama ah
Buri uko umutima utera ah
Niko numva ijwi ryaweeee eh
Rimpumuriza, Rimpoza eh
Rinsubizamo imbaraga ah
Amasengesho yawe eh
Niyo arinda intambwe zanjye, Ahhhh
Rurema nashimwe kubwaweee eh
Hora ihorere Mama ah
Ntacyo uzabura mpari ih
Kuko wambereye eh
Byose nari nkeneye eh
Hora ihorere Mama ah
Ntacyo uzabura mpari ih
Kuko wambereyeeeee eh
Umugisha ah
Mama, muri wowe eh
Nize gutanga urukundo oh
Ahakabaye urwango oh
Guseka, ahakabaye amarira ah
Gukomera, ahakabaye intege nke eh
Nize kwizera ah
Ahakabaye kwiheba ah
Gutanga, nigihe hari bike eh
Mama Uri Umugisha
Hooooya ihorere Mama ah
Kuko urwo ngukunda ah
Ntiruzashira naah
Kuko wambereye eh
Umugisha
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2019
Album : Umugisha (Single)
Added By : Armand Bledou
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE