Home Search Countries Albums

Mwamikazi W'isi N'ijuru

ABBE NYOMBAYIRE FAUSTIN

Mwamikazi w’isi nuw’ijuru
Mubyeyi w’Imana n’uwacu
Tega amatwi abakwiyambaza
Ujye ubarengera ubasabiraa
Munzira igana Imana
Munzira igana Imana

Mwamikazi w’isi n’ijuru
Turakwambaza mubyeyi
Duhakirwe kuri Yezu
Tumushimishe mubyo dukora
Tubonereho kumwamamaza
Tumufashe gukiza isi
Tumufashe gukiza isi

Wabaye aha munsi Mubyeyi
Reba uko imeze ubu Mubyeyi
Icyeneye kumenya inzira nziza
Icyesha yezu umuvandimwe wacu
Musaba yigwirize intumwa
Musaba yigwirize intumwa

Mwamikazi w’isi n’ijuru
Turakwambaza mubyeyi
Duhakirwe kuri Yezu
Tumushimishe mubyo dukora
Tubonereho kumwamamaza
Tumufashe gukiza isi
Tumufashe gukiza isi

Reba urubyiruko dushaka
Kugana iyo nzira dukomeje
Dusabire umutima usukuye
Wihambiriye kubyiza byo mw’ijuru
Tuwubone kub’intumwa
Tuwubone kub’intumwa

Mwamikazi w’isi n’ijuru
Turakwambaza mubyeyi
Duhakirwe kuri Yezu
Tumushimishe mubyo dukora
Tubonereho kumwamamaza
Tumufashe gukiza isi
Tumufashe gukiza isi

Har’abatibaza impamvu
Yezu ashaka ko tumukurikira
Dusabire utwigishe kumvira
Tumenye iteka icyo adushakaho
Tugane inzira y’ubutumwa
Tugane inzira y’ubutumwa

Mwamikazi w’isi n’ijuru
Turakwambaza mubyeyi
Duhakirwe kuri Yezu
Tumushimishe mubyo dukora
Tubonereho kumwamamaza
Tumufashe gukiza isi
Tumufashe gukiza isi

Watweretse ko wumva abagusaba
Abatakuzi ntukunda ishavu
Natwe dukwiye kukwiyambaza
Muriyi nzira y’ubutumwa
Muriyi nzira y’ubutumwa

Mwamikazi w’isi n’ijuru
Turakwambaza mubyeyi
Duhakirwe kuri Yezu
Tumushimishe mubyo dukora
Tubonereho kumwamamaza
Tumufashe gukiza isi
Tumufashe gukiza isi

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Added By : Florent Joy


Release Year : 2020


Album : Mwamikazi W'isi N'ijuru (Single)


Genre :

SEE ALSO

AUTHOR

ABBE NYOMBAYIRE FAUSTIN

Rwanda

Abbé Nyombayire Faustin is a Rwandan priest ...

YOU MAY ALSO LIKE