Kumusaraba Lyrics

Benshi ndabizi ko inkuru y'amarira ya njye
Nukuri yaciye mu matwi yanyu
Abandi twaturanye iyo
Mu mudugudu w'irimbukiro
Umwijima niwo niyorosaga
Ntarahura n'umwami wanjye Yesu
Umwijima niwo niyorosaga
Ntarahura n'umwami wanjye Yesu
Narahamagaraga maze nkiyikiriza
Nari mu buretwa bubuza izuba kurasa
Narinyotewe no gutabarwa
Narinyotewe no gutabarwa
Sinjye wabonye mva mu biganza bibi
Aho nari ndi nari mfuye rubi
Sinjye wabonye mva mu biganza bibi
Aho nari ndi nari mfuye rubi
Kumusaraba w'isoni Yesu
Wahakubitiwe inkoni
Ubu aho kurira ndaririmba
Ko wandutiye abatambyi
Kumusaraba w'isoni Yesu
Wahakubitiwe inkoni
Ubu aho kurira ndaririmba
Ko wandutiye abatambyi
Naje kumenya ko
Za mana zaho nabaga
Zitari zishoboye
Ariko wowe Yesu
Ufite imbaraga
Wahaye ubuzima imbaga
Jehova yankundanye
Umurava mwinshi
Nukuri yampaye
Ubugingo buhoraho
Ineza ye intembaho
Ndahamya ko aho anjyana hizewe
Ndahamya ko aho anjyana hizewe
Sinjye wabonye mva mu biganza bibi
Aho nari ndi nari mfuye rubi
Sinjye wabonye mva mu biganza bibi
Aho nari ndi nari mfuye rubi
Kumusaraba w'isoni Yesu
Wahakubitiwe inkoni
Ubu aho kurira ndaririmba
Ko wandutiye abatambyi
Kumusaraba w'isoni Yesu
Wahakubitiwe inkoni
Ubu aho kurira ndaririmba
Ko wandutiye abatambyi
Wanguze amaraso ndabihamya
Waruguruye maze ndinjira
Wanguze amaraso ndabihamya
Waruguruye maze ndinjira
Wanguze amaraso ndabihamya
Waruguruye maze ndinjira
Wanguze amaraso ndabihamya
Waruguruye maze ndinjira
Wanguze amaraso ndabihamya
Waruguruye maze ndinjira
Wanguze amaraso ndabihamya
Waruguruye maze ndinjira
Sinjye wabonye mva mu biganza bibi
Sinjye wabonye mva mu biganza bibi
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2023
Album : Kumusaraba (Single)
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE