Ihema Lyrics
Ubwo intambara zazaga umusubirizo
Nabonaga kwambuka ari ihurizo
Isoko y’indirimbo yari yarakamye
Umuraba ukambwira ko wantereranye
Erega nubwo ntakubonaga waruhari
Ahubwo nuko nari naguye isari
Mana waraje maze unkora ku mboni
Urandamira unkura mu usoni
Uri umwami utajya ubura uko ugira
Ni wowe ujya umpanagura amarira
Uhora umpisha aho umwanzi atagera
Abakwiringiye Bose urabimana
Uri Yhaweh naya mashimwe ni ayawe
Unkuye mu mwijima unyomoye inguma
Yesu we umbambiye ihema
Unkuye mu mwijima unyomoye inguma
Yesu we umbambiye Ihema
Ubu sinkiri imbata y’ubwoba
Umwami anshyize mu mababa
Uburinzi bwe burushije imbaraga inkubi y’ibindega
Urongeye unyeretse imbabazi
Unyeretse n’ubushobozi
Umbohoye ingoyi nta kiguzi unkuye kuri uyu musozi
Uri umwami utajya ubura uko ugira
Ni wowe ujya umpanagura amarira
Uhora umpisha aho umwanzi atagera
Abakwiringiye Bose urabimana
Uri umwami utajya ubura uko ugira
Ni wowe ujya umpanagura amarira
Uhora umpisha aho umwanzi atagera
Abakwiringiye Bose urabimana
Uri Yhaweh naya mashimwe ni ayawe
Unkuye mu mwijima unyomoye inguma
Yesu we umbambiye ihema
Unkuye mu mwijima unyomoye inguma
Yesu we umbambiye Ihema
Uri Yhaweh naya mashimwe ni ayawe
Unkuye mu mwijima unyomoye inguma
Yesu we umbambiye ihema
Unkuye mu mwijima unyomoye inguma
Yesu we umbambiye Ihema
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2024
Album : (Single)
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE