Home Search Countries Albums

Ligaki

RIDERMAN

Read en Translation

Ligaki Lyrics


Jye ndi fireman

Jye ndi riderman

Yeah

Vayo vayo

Zo

Ntuye ligaki aho abarara badata agati

Ligati aho abakora baryama gake

Ligati niho abataroba barya amafi

Amashyi ku manigga adasiba tabati

Ntuye ligaki aho abarara badata agati

Ligati aho abakora baryama gake

Ligati niho abataroba barya amafi

Amashyi ku manigga adasiba tabati

Kuvuga ni ugutaruka to speak is to jump

Uyu mujyi uzadusaza cyane kandi kubw’impamvu

Ligati aho amacupa afatwa ku ngufu

Ligati aho amaturu agurwa ku nusu

Undaburiza unca mu rihumye, nguca mu rikanuye

Inzira ifunganye iyo nciyemo nyisiga ipanuye

Nsamuye ngaburira n’abandi sindi ntampuhwe

Buri mu nigga nzi wahumuye acunga izamu rye

Ligati idutoza games nk’izo gee

Dukora byose ngo tugere ku nzozi

Ligati bagenda batagira iyo bajya

Lagaki hano abaryamye cyane ntibarya

Ndebera hano igicumbi kiracuritse

Ikitarimo igikabyo kiba kitavugitse

Uvuga ibiba basigara bamwijunditse

Ubabeshya bakamufana ngo niwe ukunditse

Ligati hano dupoza tudahinga

Ligati aho dukira tudakinga

Ntuye ligati aho abarara badata agati

Ligati aho abakora baryama gake

Ligati niho abataroba barya amafi

Amashyi ku manigga adasiba tabati

Ntuye ligaki aho abarara badata agati

Ligati aho abakora baryama gake

Ligati niho abataroba barya amafi

Amashyi ku manigga adasiba tabati

Mba aho umwiza w’ikigoryi akinya nk’agapira

Atangwa ama pass bamuhekenya bacira

Mba aho ushaka gukangisha abantu akantu agatira

Uyu mujye wose wataye indangagaciro

Ligati ino umubyeyi akurya akurora

Ukurusha amafaranga aragusyonyora

Ligati tunywa wine nta mizabibu

Twebake dute dusakurizwa n’imbu

Umurwa wacu nta kigongwe

Wigira inka gato amaniga akaba ibirondwe

Nigga zirya ibyuma n’ababyeyi kafadama

Ababa ino iyo basibye akazi ntibadama

Duterwa ishema n’ibyo twakagiriye ipfunwe

Tujagira ipfunwe ry’ibyo twakagiriye ishema

Nawe se ino ko uwabyaye ahisha abana be

Naho uwicuruza akabirata kandi ntagawe

Amabi abera munsi y’amategura

Yajya hanze hakabura n’umwe wayabegura

Ubaneguye bati, ariho arabwejahura

Bati ziba bagasunika bahenura

Ntuye ligaki aho abarara badata agati

Ligati aho abakora baryama gake

Ligati niho abataroba barya amafi

Amashyi ku manigga adasiba tabati

Ntuye ligaki aho abarara badata agati

Ligati aho abakora baryama gake

Ligati niho abataroba barya amafi

Amashyi ku manigga adasiba tabati

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2025


Album : (Single)


Added By : Farida

SEE ALSO

AUTHOR

RIDERMAN

Rwanda

Emery Gatsinzi, better known by his stage name Riderman, is a Rwandan musician and rapper. ...

YOU MAY ALSO LIKE