Home Search Countries Albums

Yesu araduhamagara

PAPI CLEVER & DORCAS

Yesu araduhamagara Lyrics


Yes'araduhamagara
Ati  Nimubyuk'ubu
Ibisarurwa bireze
Unsarurira ni nde ?
Uhamagawe na Yesu
Ni wow'ubwaw'ashaka!
Umwitabish'umutima
Uti Mwami, nyakira!
Uhamagawe na Yesu
Ni wow'ubwaw'ashaka!
Umwitabish'umutima
Uti Mwami, nyakira!

Ntuzahere kure cyane
Kwamamaz'ibya Yesu
Abaguye bari hafi
N'abazimiye na bo
Umurim'uradutota
Dufit'umwete muke
N’ ubur'integ'umusange
Uti Mwami, mfash'ubu!
Umurim'uradutota
Dufit'umwete muke
N’ ubur'integ'umusange
Uti Mwami, mfash'ubu!

Nubw'utazi gushyomoka
Kuk'utari umuhanga,
Hamya gusa ko wamenye
Ko Yes'ababarira
Ujy'ubwir'abandi bose
Ibyo yagukoreye
Nuko umwinging'agufashe
Uti Mwami, nyigisha!
Ujy'ubwir'abandi bose
Ibyo yagukoreye
Nuko umwinging'agufashe
Uti Mwami, nyigisha!

Hataboneka muri twe
Uvuga kw ananiwe!
Udushoboza ni Yesu
Gukund’ ibyiza byose
Dukor’iyo mirimo ye
N'urukundo n'umwete
Maz’ ishize, tuzavuge
Tuti Mwam'utwakire!
Dukor’iyo mirimo ye
N'urukundo n'umwete
Maz’ ishize, tuzavuge
Tuti Mwam'utwakire!

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2021


Album : Yesu araduhamagara (Single)


Added By : Farida

SEE ALSO

AUTHOR

PAPI CLEVER & DORCAS

Rwanda

Clever is a Rwandan vocalist, quitarist, songwriter, producer and worship leader married to Dorcas ...

YOU MAY ALSO LIKE