Uruziga Lyrics

Nzira ya muntu n'uruziga, urayiruka ubikunze, utabikunze
Uca akenge wiruka bikarangira wisanze aho wavuye
Wicika intege, niko bimeze, impamba utahanye urahirwe ikuramutse
Uzavuka, uzakura, uzareba, uzajyenda, uzigana, yewe uzakora
Uzazamuka yewe uzakara, kure mu buzima uzifuza kugera
Nta mupaka, nta mupaka niya nzira ya muntu y'uruziga
Ziga, n'ukuvuka, n'ugupfa gusa ntuzagire ubwoba wowe uzamenye Imana
Ko inzira kandi idaharuye ko inzira kandi itabwira umugenzi
Ko imbere kandi hapanuye ko imbere kandi hapakiye byinshi
Byiza bibi, biza kwinshi gusa ukuri n'uko uri inkingi ya mwamba
Izi uko ibigenza ikanga ikahivana
Turi abagenzi mw'ubu buzima, n'ibihe tukabicamo nk'inzira
Binyuremo neza uharura inzira, uzasige inkuru nziza inyuma
Nzira ya muntu n'uruziga, urayiruka ubikunze, utabikunze
Uca akenge wiruka bikarangira wisanze aho wavuye
Wicika intege, niko bimeze, impamba utahanye urahirwe ikuramutse
Nzira ya muntu, nzira ya muntu
Ca inkoni izamba ugabanye amayobera uhmm
Nzira ya muntu, nzira ya muntu
Cira amarenga mwene adamu atayoba uhmm
Araramuka yiruka, ashaka icyamuramutsa
Gusa icyibi cyo gapfa, cyamuhugije kunyurwa
Irari ishyari, kwiyumva no kwikunda, kwifunga, uhm
Gusa n'ukuri niwowe w'ukuri urabe umunyakuri, nyabuna urahirwe yoo
Turi abagenzi mw'ubu buzima, n'ibihe tukabicamo nk'inzira
Binyuremo neza uharura inzira, uzasige inkuru nziza inyuma
Nzira ya muntu n'uruziga, urayiruka ubikunze, utabikunze
Uca akenge wiruka bikarangira wisanze aho wavuye
Wicika intege, niko bimeze, impamba utahanye urahirwe ikuramutse
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2019
Album : Ubuvanganzo II (Album)
Copyright : © 2019 Green Ferry Music
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE