Home Search Countries Albums

Amakuru Lyrics

Nuvishije amakuru yawe
Ngo ntu gisoma inzandiko wa ndikiwe na pawulo
Kandi nizo za kumenyeshaga
Iby’ubwiru bwi juru no kuguma kwi sezerano
Nunvishije nayandi ambwira
Ngo ntu kigera ahera he umutima wishyize hejuru
Kandi nibyo bya kugumisha ga
Kungicaniro ukongera ubusabane ni juru

Mwana wanjye ni wunva isi igukomeye amashyi
Uzibuke byabihe wabaye mo nta numwe ukuzi
Mwana wanjye nubona ubuzima bugenda neza
Hindura isengesho uryerekeze mu mihana yabandagaye
Uzature ngo sinjye uriho ni data wenyine
Wahawe ikaze muri njye maze utegeke
Umutima kureba iby’isi nki gihombo
Utoze akanwa kuvuga ibifitiye abandi umumaro

Wahawe ijambo ni cyubahiro bigenerwa abi juru rya toranyije
None umutima wawe uragambirira ngo ukeneye kwitwa igikomerezwa
Nkwandikiye nkwibutsa ko amaso areba ntahage
Inzuzi zitemba nti zuzure wige guca bugufi
Nkwandikiye nkwibutsa ko amaso areba ntahage
Inzuzi zitemba nti zuzure wige guca bugufi

Mwana wanjye ni wunva isi igukomeye amashyi
Uzibuke byabihe wabaye mo nta numwe ukuzi
Mwana wanjye nubona ubuzima bugenda neza
Hindura isengesho uryerekeze mu mihana yabandagaye
Uzature ngo sinjye uriho ni data wenyine
Wahawe ikaze muri njye maze utegeke

Buza umutima wawe ku dasimba wishyira hejuru
Ahari utazunva ko ibyo ukora ubyishoboza
Bwira umutima wawe ko ucumbikiye ikinege cy’ijuru
Umugabo ugira guca bugufi
Mu mihana ni bakoma amashyi isi ikakwita
Ukomeye mwana wanjye ntuzigere wishyira hejuru
Umutima wakire ababaye amatwi yunve abihebye
Mwana wanjye jya wicarana naboroheje
Mu mihana ni bakoma amashyi isi ikakwita
Ukomeye mwana wanjye ntuzigere wishyira hejuru
Umutima wakire ababaye amatwi yunve abihebye
Mwana wanjye jya wicarana naboroheje

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG

Release Year : 2021

Album : Amakuru (Single)

Added By : Florent Joy

SEE ALSO

AUTHOR

CHARLES KAGAME

Rwanda

Worship Leader and Gospel Recording Artist from Rwanda and Now based in Australia ...

YOU MAY ALSO LIKE